KU MYAKA 43, Umuzamu wa Misiri niwe ushaje mu cy’Afrika
Umuzamu urindira igihugu cya Misiri ESSAM HADARY mu gikombe cya Afrika
2017 kiri kubera muri Gabon niwe ushaje kuruta abandi bakinnyi bose bitabiriye
iri rushanwa. Arengeje gato ku myaka 43.
Naho umukinnyi muto ni Umunya Senegal Ismaila
Sarr afite imyaka 18 y’amavuko.
Muri rusange iri rushanwa rifitemo abakinnyi 54 barengeje
imyaka 30.
Mu bakinnyi 368 bose bitabiriye iri rushanwa, harimo bane
batagira amakipe (clubs): umunya Togo Emmanuel Adebayor,
abanya Guinea-Bissau Rudinilson Silva
na Bocundji Ca, ndetse n’umunya Gabon
Anthony Mfa Mezui.
Hagati aho kandi 64% by’abakinnyi bari muri iri rushanwa
bakina I Burayi. 28% bakaba bakina ku butaka bwa Afrika.
N’abakinnyi 57, shampiyona ya France niyo ihagarariwe
kurusha izindi mu iri rushanwa.
Mu bihugu byose uko ari 16 biri mu gikombe cya Afrika,
harimo 8 byizege kugitwaraho aribyo
Egypt, Cameroon, Ghana, Ivory Coast, Democratic Republic of
Congo, Tunisia, Morocco na Algeria.